aba bagabo burya barakorana bigeze aha !!!!! ahubwo nukubashakira hafi sino barakomeza guteza umutekano muke mu banyarwanda , abicanyi babiri se !!!!!!!!!!!!!!!!! ariko ntibaduteye ubwoba nkabanyarwanda dushyize hamwe !!!!!
Karegeya na kabuga bafitanye amabanga mu bwicanyi
Felesiyani Kabuga mubona bwa mbere, namubonye ahantu hitwa Kilimani
Nairobi, muli za appartements yari yaraguze ahitwa Gemina Court. Najyanyeyo n'u
muntu w'inshuti yanjye witwa Jim Clancy, n'umuphotographe wari umwungirije Ingrid
Formanek, maze badutera amabuye karahava. Kabuga niwe wabwiye umugabo Sipiriyani
wali Ambassadeur icyo gihe ngo nibatwihorere, kuko yabonye ko halimo aba journalistes.
Uwo munsi tujya Gemina Court kwa Kabuga, twari twaraye dufatiranye abitwa ba Colonel
Gasake, ba Singaye n'abandi ahitwa Omar Kayyam Hotel (Quality) bari kumwe n'umuzungu wabagurishaga intwaro zivuye muli Egypte no muli Russie.
Kabuga yimutse muli Gemina Court Kilimani, ajya gutura Machakos, ubwo yari atangiye
uruganda rw'ibibiriti. Yari ahagarariwe n'umusore witwa Muhawe, inshuti yihariye ya Col.
Karegeya. Ibya Kabuga na Karegeya si ibya vuba.
Kabuga yaje gutura mu nzu y'umugabo wari mukuru wa State House kwa Moi, Joshua
Kulei, inzu yari iruhande rwa Police Station Gigiri ahari Headquarters ya ONU (UNEP),
ali naho nakoraga. Yahimutse ali uko Ambassade ya Etats-Unis itangiye kwubaka hafi
yaho, ku buryo bari bateganye..Kabuga yimukiye hafi yaho nari ntuye hitwa Runda, Nu
mero ntabwo nyibuka aliko nahanyuraga buri munsi nkora exercise. Baje kumenya ko
mpatuye batangira kwishisha, ahubwo baza no kugurira abantu baradutera mu nzu bara
twiba, twagize Imana ntitwari duhari.
Hali abasore 2, Philippe Nsanzimana, undi yitwaga Emmanuel Zihuramye, bari baraje
kwiga comptabilite muli Kenya kuli bourses z'u Rwanda. Aliko bari na ba maneko ba
Rwasur, bafite abakobwa b'abatutsikazi bakolonije. Emmanuel Zihuramye n'uyu munsi
anekera muli Uganda, naho Philippe Nsanzimana yari yarafatanye na Col Karegeya
akorera Kabuga muli Flower Farm Kabuga yari afatanyije n'umuholandi Naivasha. Namu
herukaga mu mafoto we na ba Karegeya bagiye gusura uruganda rw'amasasu rwa Moi
Eldoret.
Philippe Nsanzimana yarakize arabora, yubaka inzu ahitwa Karen (Nairobi), ni naho mpe
ruka Kabuga. Nabwiye umusore w'umu journaliste muli Nation ko Kabuga yihishe muli
iyo nzu, umusore ajyayo kureba, ngirango yishakiraga ama $$$$ Amerika yari yashyize
ku mutwe wa Kabuga. Masikini basanze bamutemaguye, bamucagaguye, nyamara Po
lice ya Kenya ntiyigeze ibikurikirana kubera uliya mugabo wo muli State House. Kabuga
kandi yari yaraguze benshi, barimo na Ministre Kamotho, Attorney-General Amos Wako
wamweretswe n'umunyamategeko Moses Wetangura, n'abandi benshi.
Philippe yaje kuva muli ferme ya Kabuga, ashaka/abona akazi muli ONU, yimukira ahitwa
Thika (Kiambu) aho yari yubatse inzu y'umutamenwa nka zazindi za Hollywood. Kabuga
nunvise ko yagiye muli Asia gukoresha chirurgie esthetique, umuntu wari usigaye azi
uko asa yari Philippe gusa. Nta mwaka ushize Philippe apfuye, ngo basanze colonne
vertebrale ye yarumye. Ngibyo nguko, wenda Karegeya nadupfa agasoni azamutwereka,
dore ko ngo ali nawe wamuyoboye mu baganga bamubaze. Undi wari kuzabitubwira neza
n'umugore witwa Bea Kayitesi Kitima mwene Pahulo Rwabutogo,none nawe nunvise ngo
yaburiye iwabo muli Zaire.
Ibi nibitangazwa n’umutangabuhamya wabyiboneye witwa Agnes utuye aha havugwa munyandiko