Kutavuga rumwe na leta ntibivuga kubangamira inyungu rusange z’ abaturage.

28/09/2011 08:14

 

Muri  iyi minsi, hari imyumvire itandukanye ku bivugwa kuri politike mu Rwanda. Hari abashaka kuyobya amarari, bibasira abayobozi b’ u Rwanda, abandi nabo bagashaka kubeshya amahanga, bavuga ko pilitike mu Rwanda itameze neza. Nk’ahandi hose ku isi, u Rwanda rufite  imitwe ya politike itandukanye ikorera mu  gihugu, kandi iyo mitwe yose ntabwo ihuje umurongo ngenderwaho, ariko icyo ihurizaho ni inyungu rusange z’abanyarwanda.
Iyo mitwe ya politiki yemewe mu Rwanda,  ifite uburenganzira busesuye bwo  guhatanira imyanya iyo ari yo yose, yaba iya politiki, cyangwa n’indi  iyari yo yose  hakurikijwe uko amategeko abiteganya. Ayo mashyaka ni nka PL,PSD,PPC, n’ayandi atandukanye, akorera mu Rwanda nk’ uko itegeko nshinga ry’ u Rwanda ribiteganya.
 
 Abatifuza ko u Rwanda rutera imbere bo basanga aya mashyaka ari ibikoresho bya FPR. Abo bavuga ibi, nibo usanga bafite imitwe bita amashyaka, adafite amategeko ahamye, nk’ uko itegeko nshinga ry’ u Rwanda  ribiteganya. Iyo mitwe usanga itujuje ibisabwa n’amategeko u Rwanda rugenderaho , niyo yafashe gahunda yo kuba ku ruhande rw’ abatavuga rumwe na leta. Imwe muri iyo mitwe nka FDU-Inkingi na Green party usanga itarabashije kuzuza byibura iby’ ingenzi bisabwa ku mitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, iyi kandi ni nayo usanga yirirwa itakira umuhisi n’ umugenzi , ivuga ko mu Rwanda nta bwisanzure, bikiyongeraho kandi gushishikariza abantu amacakubiri no guhakana genocide.. Ni gute mu gihugu kirangwamo democracy, cyakwemera ko amashyaka cyangwa indi mitwe itujuje ibisabwa yakwemererwa gukorera ku mugaragaro mu gihugu?
 
Ku baba ibwotamasimbi, mwazadusobanurira neza niba kutavuga rumwe n’ ubutegetsi bivuga kujya mu mugambi w’ iterabwoba, gutera za grenades zica abaturage b’ inzurakarengane, cyangwa kumungwa na ruswa.Kutavuga rumwe n’ ubutegetsi birenze kure kureba inyungu z’umuntu ku giti cyawe. Umuntu wese uharanira iterambere ry’ igihugu cye, arangwa no guharanira inyungu rusange z’ igihugu, ntabwo aha umwanya wa mbere intambara, cyangwa inyungu ze kugiti cye. Dushobora kujya impaka kuri ibi, bukira bugacya, ariko ubuyobozi buriho mu Rwanda wasanga bugaragazwa cyane cyane n’ iterambere, kurwanya ubusumbane mu nzego zose, n’ igenzuramikorere mu nzego zose ibi byose bikiyongeraho gukunda igihugu. Ibi bikaba ari byo bituma  abanyarwanda n’abanyamahanga bashima intambwe u Rwanda rumaze gutera mu nzego zose. Aho u Rwanda rugeze, herekana ko byaturutse ku buyobozi buzi gufata ibyemezo bidakuka, ubuyobozi budahuzagurika, ubuyobozi  bukunda igihugu n’abanyagihugu, barangajwe imbere na perezida udasanzwe, Paul Kagame.
 
Impamvu itumye mvuga ko Paul Kagame ari Perezida udasanzwe, ni uko yagejeje u Rwanda ku iterambere ry’ ibintu bitandukanye, ariko kandi icy’ ingenzi kandi gitangaje, ni uburyo yabanishije guhuza no kubanisha abanyarwanda nyuma y’ imyaka 16 ishize genocide ihagaritswe mu Rwanda. Ese iyo aza kuza afite gahunda nk’ iy’abamubanjirije byari kuba bimeze bite ubu? Ariko kubera intumbero  nziza no gukunda igihugu biranga abayobozi barangajwe imbere na Kagame, u Rwanda ruhagaze neza mu nzego zitandukanye, ugereranyije n’ ibindi bihugu bya Africa.
 
Dore rero abirirwa bavuga ko Kagame arambiranye, uzasanga ari ba bandi  bagiye bakurwa amata mu kanwa nk’ uko bikunze kuvugwa. Aha nshatse kuvuga ko abenshi muri aba baranzwe n’akaboko karekare cyangwa indi myitwarire itandukanye  kandi mibi yagiye ibaranga. Muri iyi minsi haravugwa cyane Kayumba Nyamwasa, Gahima Gerard, Theogene Rudasingwa na Patrick Karegeya. Aba bose uko ari bane ubutabera bwahamije ibyaha bitandukanye, bagiye bakora bakiri mu buyobozi, bitwaje imyanya bari bafite. Ntabwo mfite gahunda yo kugaruka ku byo barezwe, ariko ikigaragara ni uko amakosa bagiye bakora Atari ay’ ubu, ikibabaje ni amakosa yo guhohotera abantu batandukanye nko kubacuza utwabo, guhuguza n’andi usanga yaraganishaga ku nyungu z’ umuntu ku giti cye, mbivuze uko biri, ni ukuzuza ibifu byabo.
 
Amateka ntahwema kugaragaza ko ikiri Kayumba, ikiri Karegeya, ikiri Rudasingwa, ikiri Gahima, ko ari abantu bategekwa n’ahari agafaranga, inda nini, ariko ndizera ko  byibura abana  bagize ibyago byo kubakomokaho ko  bo batazamera nka bo, kuko na Savimbi yabyaye abana bazima bakunda igihugu cyabo.
Hari abantu benshi batifuza ko u Rwanda rutera imbere, bifuza ko binashobotse rwava ku ikarita y’ ibihugu bibarizwa ku isi. Ibi nta kindi kibibatera uretse ishyari ry’ uko icyo u Rwanda rwifuje kugera ho rukigeraho. Aba bose ndabihamya ko bifuza kuba nka Kagame, ariko inda nini zabo zarabananiye.
Kuri bo bumva ko kwitwa ba dogiteri, cyangwa abanyamategeko bihagije, bakongeraho agasuzuguro n’ iterabwoba,  ariko abanyarwanda sibyo bibashishikaje, bashshikajwe no guhabwa service nziza, uburenganzira mu burezi, n’ ibindi byose bikenerwa kugira ngu iterambere ryihute kandi rigere kuri bose. Kuki mu bihugu bindi nk’ I Bugande, abatavuga rumwe na leta batahunze igihugu cyangwa se ngo bafatanye LRA? Ibi aba bagabo birirwa bavuga byo guharabika Kagame ni uburyo bwo guhindanya isura y’ igihugu ariko kandi banirengera kugirango bajijishe abantu, berekane ko ari abere. Ikindi muzasanga bikoma Kagame. Ariko abantu bakwiye kwibaza niba Kagame ariwe wabatumye gukora amakoza asa n’ayo bakoze, bitwaje imyanya bari bafite mu buyobozi bw’ igihugu.