ROSETTE KAYUMBA INYUMA Y’IMIPANGO YOSE YA RNC

30/08/2011 12:50

 

ROSETTE KAYUMBA INYUMA Y’IMIPANGO YOSE YA RNC

RNC ni uhuriro ry’abanyarwanda baba hanze y’igihugu, bishyize hamwe ngo barwanye leta y’uRwanda, bitewe n’impanvu bamwe bagenda bishinja amakosa basize bakoreye igihugu cyabo.

Ubuyobozi bw’ishyaka rya RNC, burimo Rusesabagina, Gahima, Rudasingwa, Condo, Kayumba, Karegeya, n’abandi benshi umuntu atarondora. Ababizi neza rero bemeza ko ubu buyobozi ari ubwo gukinga mumaso abayoboke ndetse n’amahanga, ahubwo rigizwe n’agatsiko ka Kayumba n’umugorewe, ariko Rosette Kayumba na bene wabo, bakaba aribo bafitemo uruhare runini mu buyobozi bw’ishyaka.

Ubundi bijya gutangira, habanje gushingwa RNF Global Services and Logistics, bahuriyemo nk’umuryango, kandi iyoborwa na musaza wa Rosette witwa  Ntwali Frank. Nyuma yaho baza kwigira inama yo gushinga indi sosiyete ihuriwemo n’abandi bantu b’incuti n’abavandimwe, kugira ngo batazitwa abanyamuryango nshingiro b’iyo sosiyete, barangije bayita RNC.

Binyuze muri RNF iyobowe  na Rosette Kayumba, binyujijwe kuri musaza we Ntwali Frank, ubu umuryango wabo ugenda ukoresha baringa RNF, nka company mu gushaka infashanyo zo gufasha RNC. Rosette wiyizeye cyane mu gukoresha imbaraga z’abagore, niwe ujya kuvugana n’abatera nkunga baturutse hirya no hino ku isi ngo babone uko bajijisha amahanga.

Uretse no gushaka inkunga zishoboka mu buryo bwose, Rosette na musaza we nk’abantu bashinzwe gushakisha inkunga zaba iz’amafaranga cyangwa iz’imbaraga, bigiriye inama yo guca mu bandi bantu batavuga rumwe na leta y’uRwanda, ngo barebe ko babona abayoboke bashoboka. Nibwo rero bajyaga kunvikana na FDLR ngo bafatanye urugendo rwo guhungabanya umutekano w’uRwanda.

Abantu bose bari bakwiye gukanguka bakamenya ko RNC ari ishyaka riharanira inyungu, bakareka gukomeza kuyobywa na barusahurira mu nduru, bashaka kwihera inda zabo, ngo babone n’uko bakibonera impushya zo kubaho nk’impuzni za politiki. Aka gatsiko nubundi gakomeje imirimo yako y’ubusambo, no gukurura bishyira, nkuko babikoraga bakibarizwa mu Rwanda, bikanabaviramo gutoka bamaze kuvumburwa.

 

Kanobana M