ROSETTE KAYUMBA INYUMA Y’IMIPANGO YOSE YA RNC

RNC ni uhuriro ry’abanyarwanda baba hanze y’igihugu, bishyize hamwe ngo barwanye leta y’uRwanda, bitewe n’impanvu bamwe bagenda bishinja amakosa basize bakoreye igihugu cyabo.

Ubuyobozi bw’ishyaka rya RNC, burimo Rusesabagina, Gahima, Rudasingwa, Condo, Kayumba, Karegeya, n’abandi benshi umuntu atarondora. Ababizi neza rero bemeza ko ubu buyobozi ari ubwo gukinga mumaso abayoboke ndetse n’amahanga, ahubwo rigizwe n’agatsiko ka Kayumba n’umugorewe, ariko Rosette Kayumba na bene wabo, bakaba aribo bafitemo uruhare runini mu buyobozi bw’ishyaka.

Ubundi bijya gutangira, habanje gushingwa RNF Global Services and Logistics, bahuriyemo nk’umuryango, kandi iyoborwa na musaza wa Rosette witwa  Ntwali Frank. Nyuma yaho baza kwigira inama yo gushinga indi sosiyete ihuriwemo n’abandi bantu b’incuti n’abavandimwe, kugira ngo batazitwa abanyamuryango nshingiro b’iyo sosiyete, barangije bayita RNC.

Binyuze muri RNF iyobowe  na Rosette Kayumba, binyujijwe kuri musaza we Ntwali Frank, ubu umuryango wabo ugenda ukoresha baringa RNF, nka company mu gushaka infashanyo zo gufasha RNC. Rosette wiyizeye cyane mu gukoresha imbaraga z’abagore, niwe ujya kuvugana n’abatera nkunga baturutse hirya no hino ku isi ngo babone uko bajijisha amahanga.

Uretse no gushaka inkunga zishoboka mu buryo bwose, Rosette na musaza we nk’abantu bashinzwe gushakisha inkunga zaba iz’amafaranga cyangwa iz’imbaraga, bigiriye inama yo guca mu bandi bantu batavuga rumwe na leta y’uRwanda, ngo barebe ko babona abayoboke bashoboka. Nibwo rero bajyaga kunvikana na FDLR ngo bafatanye urugendo rwo guhungabanya umutekano w’uRwanda.

Abantu bose bari bakwiye gukanguka bakamenya ko RNC ari ishyaka riharanira inyungu, bakareka gukomeza kuyobywa na barusahurira mu nduru, bashaka kwihera inda zabo, ngo babone n’uko bakibonera impushya zo kubaho nk’impuzni za politiki. Aka gatsiko nubundi gakomeje imirimo yako y’ubusambo, no gukurura bishyira, nkuko babikoraga bakibarizwa mu Rwanda, bikanabaviramo gutoka bamaze kuvumburwa.

 

Kanobana M

Thomas  + Fortunatus =leprophete.fr  => Imvo n’imvano.

     

Nkuko nari nabibasezerenyije mu nkuru yanjye y’ubushize, nakomeje
ubushakashatsi kuri bano ba padiri biyambitse uruhu rw’intama rwera
kandi ari ibirura ,iyi nshuro nkaba nahisemo kubagezaho ibyaba padiri
babili  Rudakemwa Fortunatus na Nahimana Thomas,impamvu yo kubavugira
rimwe ni uko kubatandukanya byangoye cyane kuko aba  bagabo bakunze
kugaragara mu bintu bimwe kuva kera.
Mpereye kuri padiri Nahimana Thomas ,yavukiye mukarere ka Rusizi,
umurenge wa nzahaha ,nyina yitwaga Claudia.Thomas ntabwo yagize
amahirwe yo gukurira mu muryango utuje,utanga uburere bwiza kuko akiri
muto se yari yarababujije amahoro bo na nyina ,kuko batasibaga kurara
hanze se yabamenesheje;Thomas afite umuryango harimo na murumuna we
wabaye icyamamare cyane mu nterahamwe bahimbaga Bakame uyu akaba
yaraheze mu mashyamaba ya congo.
Thomas  akiri mu iseminari nkuru, aruhukiye muri paruwasi ya Mwezi,
padiri Apolinaire yamutangiye raport yuko agaragarwaho ingeso
y’ubusambanyi,bituma iyo sura nkumuntu wari mu nzira yo kwiha Imana
abantu benshi bamwibazaho cyane,ubusambanyi bwe si amagambo kuko ,hari
abakobwa yagiye atera inda bigasakuza ariko akaba n’umunyamafaranga
kuko uko basakuzaga yabahaga amafaranga aha twavuga nk’uwitwa Maritha
. Na n’ubu aho ari mu Bufaransa afite umugore yajyanye amaze kumutera
inda aho yabaga ku Muyange, bakabyarana umwana bamwita Rita, aha
twakwibaza niba paruwasi ya Notre Dame de la Pointe de Caux  na Saint
Philibert de la Lézarde akorera ubu baba bemera umupadiri ufite
umugore kuko uyu mukobwa  yateye inda babana nk’umugabo n’umugore?
Ibi kandi ntibyagarukiye aha kuko byaje no gutuma ashwana na
murumunawe  witwa Renzaho Faustin ubwo yateye inda umukobwa amaze
kubona ko bikomeye yiyemeza kuri Renzaho,uyu abimenye barashwana
amujugunyira wa mugorewe yateye inda  nanubu aho umwe aciye undi
yahacisha umuriro,igihamya ni uko bene nyina bandi yabajyanye I burayi
asiga uyu renzaho wenyine wituriye I kigali kuri ubu; ibi byose
yabikoraga arinako monseigneur Bimenyimana yakomezaga
kumwihanangiriza, ibi si amagambo mbifitiye gihamya ushaka ibindi
bisobanuro azabimbaze; burya umunyarwanda yaravuze ati mbere yo
gutokora ijisho rya mugenzi wawe jya ubanza ukure umugogo muryawe,hari
aho Thomas Nahimana(papa Ritha) w’umupadiri  ufite abagore barenze
batanu yari gushyira ahagaragara iriya nyandiko yibya minister Joseph?
Ese koko yakurikizaga rya jambo rya Yezu ngo utarabikoze na mutere
ibuye? Bibaye aribyo Thomas  yaba yaramuteye ibuye yaranabikoze
akanakabya ,umuntu witwa ko yasizwe amavuta y’ubutore!?
Thomas akimara guhabwa ubupadiri  muri za 1999 akaba yari ari muri
komisiyo ya sinodi muri diocese ya cyangugu aho nyuma yabanye na
padiri uzwi cyane mu gihugu cy’u Rwanda witwa Rugirangoga Ubald  yaje
kwikoma amaze kugera hanze nkuko bigaragazwa n’inyandiko ndende
imusebya yanditse ,akamwita umwicanyi ruharwa  kandi uyu azwi
nk’urugero rw’abapadiri basenga Imana ikabumvira,aha twakwibutsako
ariwe mupadiri mujya mwumva w’icyangugu usengera abantu bagakira
indwara,ubumuga n’ibindi, icyo yamuhoraga ntakindi ngo ni uko Ubald
yaje kugaragaza ko adashyigikiye igikorwa cye cyo gushinjura ruharwa
Yusouf Munyakazi ,watsembye abantu mu bisesero,i shangi ubwo yari
yateye imbunda za mitralleuse akarimbura imbaga muri za kiliziya ,
abantu baguye aha hose ntibagira uko bangana, padiri Thomas Nahimana
akaba yaragaragaye mu rubanza rw’iyi nterahamwe ayishinjura.
Yabanje kuba umushumba mukuru wa paroisse ya hanika  nyuma aza kuba
umurezi muri seminali nto ya mutagatifu Aloys y’I cyangugu aho we  na
Fortunatus Rudakemwa wari rector  w’iyo seminali bagaragazaga
ibisigisigi by’ingengabitekerezo y’ivangura ikoranye ubuhanga nkuko
muri buze kubyirebera muri iyi nyandiko,muti byagenze bite:
Hagisohoka inyandiko z’umucamanza Brouguiere , aba bapadiri
bagaragaje ko bamushyigikiye  nibwo batangiye kuzana mu banyeshuri
ibinyamakuru nka jeune Afrique imwe rukumbi yo muri 1994 igaragaza
ihanurwa ry’indege ya habyarimana, aha twakwibutsa ko iyi gahunda
y’ibi binyamakuru itari isanzwe muri seminali,mugihe president Paul
Kagame yari agiye gusobanura ibyavugwaga ku ihanurwa ry’indege,uyu
mupadiri Fortunatus yahuruje abanyeshuri bose aho bari bibereye muri
etude ngo nibaze bumve uburyo president yisobanura , aha nanone
twakwibutsa ko aricyo gihe iyi seminali yahise igaragara muri raport
yasohotse mu binyamakuru byinshi y’ibigo birangwamo ingengabitekerezo
ya jenoside bitari byarigeze bibaho nyuma y’imyaka itandatatu yari
imaze itangiye ,ibi byabaye nta mwaka ushize aba bagabo(fortunatus
Rudakemwa na Thomas Nahimana ) binjiye mu buyobozi bukuru bw’iyi
seminali,ubwo namwe murumva icyo bisobanuye.
Fortunatus yaje kwigaragaza nanone uwo ariwe ubwo muri seminari
umunyeshuri umwe yakoze expose yise “la mauvaise gouvernance qui
reigne au Rwanda” aho yagaragaza uburyo mu Rwanda habayeho double
jenoside,bityo bamwe mu banyeshuri bagaragaza kutabyishimira
barisohokera , padiri Fortunatus nkumuyobozi wa seminali mukubabaza
icyabasohoye ,abumvisha ko babaye ibifura ko bakagombye nabo guhangana
nuwo mwana aho kumwima amatwi murumva namwe icyo byari kubyara !
Nyuma y’ibi bikorwa byose ,birumvikana ntabwo byari kubura imbuto
byera nibwo haje kuvuka umwuka mubi mu banyeshuri,  biza no kugera
kubuyobozi bwa leta, ariko ubuyobozi bubimenya hakiri kare ,uwari
prefet wa cyangugu bwana Sheih Moussa Fazir  Harerimana  na
monseigneur Bimenyimana Jean Damascene bagiyeyo n’abandi bayobozi  mu
rwego rwo kwihanangiriza aba bapadiri mu myitwarire yabo igayitse ku
rubyiruko rw’u Rwanda,nyuma y’iki gikorwa aba bapadiri bimye amahwemo
bamwe mu banyeshuri bakajya babajogora mu bandi ngo nibajye kubaha
amatelefone batunze ,bakoresha babarega  munzego za leta.
Nyuma yo kubona ko imyumvire yabo yamaganwe,aba bagabo bahisemo
kubikomereza hanze y’igihugu ubwo bagiye mu myaka ya 2005 na 2006,
kuba kurikirana amakuru yo kuri internet mwaba muzi urubuga rwitwa
leprophete.fr  uru rubuga ni urw’aba bagabo bombi, iyo urebye rero ibi
rwandikwaho, ukabihuza n’amateka y’aba bagabo usanga rwose nta
gitangaza kuko si ibintu bize ejo cg uyu munsi. Nsoza reka ngire
utubazo mbaza:
  Kuri Rudakemwa Fortunatus na Thomas Nahimana nagirango mbibarize
niba koko mukiri abapadiri, kuko iyo nsoma leprophete.fr nsanga
mwarataye umurongo rwose! Kuki mutarekera akazi ba nyirako
(abanyepolitiki)?
Kuri monseigneur Bimenyimana Jean Damascene,ndibaza niba aba ba padiri
ubabara mu basaseridoti ushinzwe boherejwe mu butumwa I burayi? Kuko
mbona imvugo zabo zihabanye n’amahame y’IvanjiLi itwigisha urukundo,
ubumwe, ubworoherane,

News

RWANDA:1994-2011.

10/03/2011 12:45
Nyuma ya Jenocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994, abantu benshi bari bazi ko u Rwanda...

INGINGO Z’INGENZI Z’IBYAVUGIWE MU NAMA YA RNC MU BUBILIGI

09/03/2011 11:16
  Ku wa 18/02/2011, RNC yakoresheje ikiganiro mu gihugu cy’ ububiligi. Icyo kiganiro cyari...

Itangazamakuru,igikangisho ku burenganzira bwa muntu.

08/03/2011 20:06
  N’ubwo bizwi neza ko itangazamakuru rifitiye igihugu akamaro cyane iyo ribaye...

Karegeya na kabuga bafitanye amabanga mu bwicanyi

07/03/2011 18:27
                

URWISHE YA NKA RURACYAYIRIMO

07/03/2011 12:33
iyi yari kiliziya ya nyamata ubu yahinduwe irimbi ry'abatutsi bazize Genocide Nubwo imyaka 17...

NGO IBISA BIRASABIRANA\!!!! (RNC &FDLR)!!

07/03/2011 08:37
  Nyuma yaho hasokeye icyegeranyo cya UN kigaragaza ibikorwa by’urukozasoni bikorwa n’umutwe...

INTAGONDWA ENYE (4) NIZO ZITAHIWE (KAYUMBA, KAREGEYA, RUDASINGWA NA GAHIMA!!)

06/03/2011 21:56
INTAGONDWA ENYE (4) NIZO ZITAHIWE (KAYUMBA, KAREGEYA, RUDASINGWA NA...

Abateye amagrenade barafashwe

06/03/2011 21:54
Abateye amagrenade barafashwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Werurwe 2011, kuri sitasiyo ya Polisi...

AHo DA!!!! AKABAMAGRENADE KARASHOBOTSE

06/03/2011 20:33
  Nyuma y’igihe kirekire haterwa amagrenade mu mugi wa Kigali ndetse nahandi hose mu gihugu,...
Items: 11 - 19 of 19
<< 1 | 2