1994-2011 mu Rwanda

11/03/2011 18:52

                           (kigali nziza capital y' u rwanda)

Nyuma  ya Jenocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994, abantu benshi bari bazi ko u Rwanda rutazongera kugira ubuzima nk’ ubw’ ibindi bihugu ku isi. Abayoboye urugamba rwo guhagarika Jenocide, bakanabohora igihugu, bakomeje umugambi wo gusana igihugu mu nzego zose zacyo, dore ko zose zari zarasenyutse. Zimwe mu mbogamizi zariho icyo gihe, harimo kuyobora abantu barebanaga ay’ ingwe kuko nk’ uko bizwi, hari umubare munini w’abahutu, benshi muri bo bakaba ari nabo bashyize mu bikorwa umugambi wo gutsemba abatutsi, ndetse n’abatutsi bari mbarwa hari higanjemo inkomere za genocide.

Muri ibyo bibazo kandi, haniyongeragaho ubukene bukabije bwari muri abo bantu bose navuze haruguru, hakaniyongeraho amikoro adahagije ya leta muri icyo gihe.

Kubera impamvu z’ imirwano, umubare munini w’abanyarwanda wagiye uhungira mu bihugu duturanye nko muri Congo, Uburundi, Tanzaniya n’ Ubugande. Leta yashishikajwe cyane n’ ibintu bibiri, harimo gucyura impunzi zari zitatanye mu bihugu duturanye, ndetse no kubungabunga umutekano mu gihugu hose. Mu bikorwa byo  kubungabunga umutekano mu gihugu harimo ibyiciro byinshi, kuko nk’ uko nabivuze haruguru, ibyiciro by’abanyarwanda muri icyo gihe byari bitandukanye cyane, n’ imyumvire yabo ihabanye, ibi bikaba bitari umurimo woroshye kuri Leta.

Amanama menshi yagiye akorwa n’ abanyarwanda batandukanye mu rwego rwo gushakira hamwe uko igihugu cyari kimaze kuba umuyonga cyakubakwa, kikaba igihugu nk’ ibindi. Mu ngamba z’ingenzi zafatiwe muri izo nama, harimo  kubaka ubumwe n’ ubwiyunge mu banyarwanda. Nyuma y’amahano nk’ayabaye mu Rwanda, ntibyari koroha kuyobora abantu bafitanye amakimbirane, niyo mpamvu hatanzwe inyigisho zinyuranye, mu byiciro binyuranye by’abanyarwanda, mu rwego rwo kubabanisha neza. Muri uyu mugambi kandi, leta yashyizeho imirongo migari itandukanye kandi itanga amahirwe angina ku banyarwanda bose hatitawe ku  cyiswe ubwoko, ahubwo hitawe ku bushobozi . Aho twavuga nko mu burezi, aho mu ishuri buri munyarwanda wese ushaka kwiga, yiga, akiga ibyo yifuza biri mu gihugu, kandi agakomeza amashuri ye kugeza  ku rwego yumva rumunyuze.

        (gira inka munyarwanda )

Inzego zose z’ igihugu zirubakitse, kandi gahunda yo guteza imbere umunyarwanda irakomeje. Muri izo gahunda ziteza abanyarwanda imbere, dusangamo nka gahunda ya girinka munyarwanda, gahunda y’ uburezi bw’ ibanze kuri bose, gahunda z’ ubwisungane mu mu kwivuza, n’izindi nyinshi zigamije kubaka umunyarwanda ubasha kwibeshaho adategereje inkunga zivuye ku bandi. Izi gahunda zitandukanye kandi zifitiye ananyarwanda akamaro hari benshi zidashimisha. Ikibabaje muri ibyo byose ni uko hari mo n’abanyarwanda batifuza ko abanyarwanda bagenzi babo batera imbere. Benshi muri aba muzabasanga bakoresha inyandiko zinyura ku bitangazamakuru bitandukanye.  Kandi benshi mu abo, bitwaza ubuyobozi buriho mu Rwanda, cyane ariko bakikoma Perezida Paul Kagame.

Abasesengura neza, bemeza ko impamvu bikoma umuyobozi w’ u Rwanda ari igitsure ashyira ku bayobozi. Ubu buryo butamenyerewe mu bihugu byinshi byo ku isi. Ubu buryo Perezida Kagame yahisemo  gukoresha, burengera abaturage, ariko benshi mu bayobozi, cyane cyane  babandi baba bifuza kugira ako bishyirira ku gafuka, ntibabukunda n’ ubwo nta guhitamo bafite. Abagiye bagerageza gukoresha ubu buryo bwo kurambura akaboko, bafatirwaga mu cyuho, bagiye babihanirwa nk’ uko amategeko abigena, ababashije gutoroka ubutabera, nibo usanga  barafashe umugambi wo gusebya ubuyobozi buri ho mu Rwanda.

     (uburezi bw'ibanze bw'imyaka icyenda kuri bose)

Ku rundi ruhande ariko, ubuzima bw’ umunyarwanda bwarahindutse muri iyi myaka 16 ishize jenocide ihagaritswe, igihugu kiragendwa, nta munyarwanda ukigenda yirata ko akomoka mu bwoko ubu n’ ubu, kuko agaciro k’ umunyarwanda kagenwa n’ ubushobozi bw’ icyo amariye abanyarwanda. Ikindi cyiyongera ho ni ukuntu abanyamahanga nabo ubwabo bashima aho u Rwanda rugeze, n’ intambwe ihambaye rwateye ugereranyije n’aho rwari ruvuye. Imitangire ya za serivise ikomeje kugenda itera imbere, imishinga myinshi yo guteza imbere igihugu, kongera ibikorwa remezo nko kubaka amavuriro, imihanda, amashuli, no kurwanya nyakatsi.

Tanga igitekere kuri iyi nkuru

Date: 10/03/2011

By: rwema

Subject: aha!

nyamara se ba giti mujisho babura kwirirwa bacuranga ngo u rwanda rubuyobowe n'umunyagitugu ?

New comment