Abateye amagrenade barafashwe

06/03/2011 21:54

Abateye amagrenade barafashwe

kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Werurwe 2011, kuri sitasiyo ya Polisi I Nyamirambo, Polisi y’ Igihugu yerekanye bamwe mu bakekwaho kwinjiza intwaro mu Rwanda, ndetse n’ abari baje mu Rwanda mu rwego rw’ ubutasi batumwe n’ umutwe wa FDLR.

Batanu berekanwe bafashwe bashinjwa guhungabanya umutekano w’ u Rwanda kwinjiza intwaro ndetse no gutata ibirindiro by’ inzego z’ umutekano nabo bakabyiyemerera nk’ uko babitangarije Igihe.com.

Gasore w’ imyaka 22 yagiye muri Congo mu gike cy’ intambara muri 1994, akaba yari amaze amezi ane muri FDLR, yari yaje mu Rwanda aje gutata inzego z’ umutekano ndetse n’ ibigo bya gisirikare. Avuga ko yari kumwe na Lt Fabrice na Soldant Mupenzi bageze mu Rwanda baratatana kubera ko ubuyobozi bwahise bubimenya bugatangira kubahiga. Avuga ko nawe atigeze atekereza kwiyereka ubuyobozi kuko yari yarabwiwe ko azicwa naramuka afashwe akaba yarararaga aho abonye hose. Abo bagenzi be ntibaratabwa muri yombi.