AHo DA!!!! AKABAMAGRENADE KARASHOBOTSE

06/03/2011 20:33

 

Nyuma y’igihe kirekire haterwa amagrenade mu mugi wa Kigali ndetse nahandi hose mu gihugu, abafashwe bose bari muri icyo gikorwa bagiye gushyikirizwa inkiko kandi babazwe ibyo baregwa.

Nyuma y’aho Polisi y’Igihugu ishyikirije ubushinjacyaha abantu 29 bakurikiranweho icyaha cyo gutera gerenade mu Mujyi wa Kigali ndetse no hirya no hino mu Rwanda, kuri ubu byatangajwe ko imanza zabo ziri butangire mu cyumweru gitaha.

Mu kiganiro Umushinjacyaha Mukuru Martin Ngoga yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane, yasobanuye ko bamwe muri abo bantu 29 ari abafashwe nyuma y’iterwa rya gerenade hirya no hino bacyekwaho kubigiramo uruhare, abandi muri bo ni abafashwe bari gutegura umugambi wo kuzitera hirya no hino mu gihugu.

Ngoga yavuze ko abari inyuma y’ibyo bikorwa by’iterwa rya gerenade bafite ababayobora baba babohereje, yongeraho ko aba uko ari 29 bagomba gushyikirizwa inkiko mu cyumweru gitaha ariko ku itariki itaramenyekana. Benshi muri aba 29 bacyekwaho gutera izi gerenade byatangajwe ko biyemerera icyaha.

Ngoga yavuze  ko icyaha bacyekwaho gitandukanye n’ibindi byaha ubushinjacyaha busanzwe bukurikirana, bityo bikaba byarasabye ko hakorwa iperereza ryimbitse.

Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru

No comments found.

New comment