INGINGO Z’INGENZI Z’IBYAVUGIWE MU NAMA YA RNC MU BUBILIGI

09/03/2011 11:16

 

Ku wa 18/02/2011, RNC yakoresheje ikiganiro mu gihugu cy’ ububiligi. Icyo kiganiro cyari kiyobowe na Gahima Gerald, Joseph Ngarambe na Jonathan Musonera. Iyi nama kandi yitabiriwe n’abandi bantu hakoreshejwe skype, aribo Patrick Karegeya, Kayumba Nyamwasa na Paul Rusesabagina. Mu byo bagejeje ku bitabiriye iyo nama, hari uko mu Rwanda nta terambere rihari, n’ ubwo imihanda n’amazu n’ ibindi bikorwa remezo bishyirwaho buri munsi, mu gihugu hose. Ibi rero bikaba bidahabwa agaciro n’aba bayobozi b’ umutwe wa RNC, bazwi ho kuba barwanya leta y’ u Rwanda. Dore bimwe mu byavugiwe muri iyo nama n’ababivuze:  

                                    

 Abari muri gahunda yo kubeshya abanyarwanda bemeza ko nta terambere riri mu Rwanda

 

Patrick Karegeya:Imihanda n’amazu sibyo abanyarwanda bakeneye, abanyarwanda bakeneye amahoro. Amahoro yavugwaga muri iyi nama ni ukwishyira ukizana mu mitungo y’ igihugu n’abagituye, ukiba, ugatonesha uwo ushatse nta gukurikiranwa ku cyo wakoze. Joseph Ngarambe ati ikibazo cy’amoko mu Rwanda kigomba gusubirwamo, bisobanuye ko ibyo abanyarwanda bari mu nzira zo kwigobotora, bagomba kubigumamo, hakongera hakimikwa gahutu, gatutsi na gatwa, bikaba iturufu warisha aho ugeze, ndetse aha umuntu ntiyabura no gutekereza ku byakurikira uwo mugambi, harimo nko kuringaniza hagendeye ku mibare y’abantu baba bagize ubwoko ubu n’ ubu, n’ ibindi bitagendanye n’ igihe.  Gerard Gahima yagize ati”Uwanyereka aho FDRL iri, twakicara tukaganira, nk’abandi banyarwanda bose bafite umugambi wo kubaka igihugu”. Aya magambo ya ateye kwibaza gukomeye. Impamvu ni uko uyu mutwe ugizwe n’abantu bashinjwa n’ ubutabera mpuzamahanga ku byaha byibasira inyokomuntu. Uyu mutwe wa FDRL iyo utafashe abagore ku ngufu muri Kongo, uba wasahuye abaturage, ukanabatwikira n’ ibindi byaha bitandukanye bibera cyane mu burasirazuba bwa Kongo, hakaniyongeraho guhungabanya umutekano w’ u Rwanda. Abenshi muzi ibisasu byagiye bihitana abanyarwanda b’ inzirakarengane, abandi barakomereka. Umugambi waRNC, ni ugufatanya n’ uwari we wese, ibyo aregwa byose, mu mugambi wo kurwanya leta bo bita leta ya Kagame. Ariko tubibutse ko umubare munini w’abagize RNC ari  abahunze ubutabera bw’ u Rwanda, ku byaha bitandukanye bigiye bakora.

Kayumba, Karegeya na Rusesabagia bitabiriye inama bakoresheje Skpe

 

Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru.

No comments found.

New comment