Itangazamakuru,igikangisho ku burenganzira bwa muntu.

08/03/2011 20:06

 

N’ubwo bizwi neza ko itangazamakuru rifitiye igihugu akamaro cyane iyo ribaye itangazamakuru ryubaka ari nacyo amahame agenga itangazamakuru avuga, mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ryabaye igikangisho kabone n’iyo riba risenya. Iyo igihugu nk’u Rwanda kihuta mu majyambere abatavuga rumwe nacyo bashaka kugisebya ariko badafite aho bahera,  bahitamo gukoresha abantu bamwe bakora mu bigo (bimwe ni ibyihimbiye imirimo) ngo biharanira uburenganzira bw’itangazamakuru ku rwego rw’isi,  noneho ibyo bigo bikandika bivuga ko nta bwisanzure bw’itangazamakuru bubarizwa mu gihugu iki n’iki.
Ibyo bigo byirinda cyane kuvuga ku bihugu biba bizi ko byabamerera nabi.

Abavuza induru banatanga amanota mabi cyane ngo y’uburyo igihugu cyubahiriza ubwisanzure bw’itangazamakuru biyibagiza ko hari ubwo bakoresha raporo y’imyaka itatu ishize noneho ukaba wakwibaza niba ibyo baba bita « rating » iba ari iy’uwo mwaka kandi bashingira ku byabaye imyaka itatu ishize mu gihe uwo mwaka ubwawo wari ufite amanota cyangwa « rating » yawo. Bishoboka bite gutanga raporo ya 2011 ukavuga ko hari umunyamakuru wakubiswe n’umuntu utazwi kandi uzi neza ko yakubiswe mu 2007. Ari ibyo nta gihugu na kimwe ku isi cyubahiriza uburenganzira bw’itangazamakuru. Uti byaba biterwa n’iki ? Ari abigize ababuranira abanyamakuru cyangwa uburenganzira bw’ikiremwamuntu bose bazi neza ko mu Rwanda hari itangazamakuru ririmo n’iriteza amacakubiri, risebanya, rikorana n’abagizi ba nabi n’ibindi n’ibindi.

Ibi rero bituma bahoza u Rwanda ku nkeke ngo rufashe nabi itangazamakuru kugira ngo nk’igihugu, ruhorane icyo kibazo ejo rutazanatekereza guhagarika ibyo binyamakuru. Ni ugutunga urutoki ngo muramenye dore n’ubundi twavuze ko nta bwisanzure bw’itangazamakuru, iryo rero rivuga nabi naryo muryihorere. Ni ibyo nta bindi.

 Naho itangazamakuru mu Rwanda ryo ni iryo kwitondera kuko hari iriri kuri gahunda mbi ku buryo bugaragara. Nta n’impamvu Abanyarwanda babyibazaho cyane kuko nta kuntu ubugome bwari gucika burundu mu gihugu cyabayemo ubugome bw’indengakamere,  mu gihe gito ngo habure gusigara ibisigisigi bigenda bikurikiranwa buhoro buhoro. Nta n’ukuntu u Rwanda rwari kugira itangazamakuru rikangurira abantu kwangana no kwicana ngo ricike burundu ridasize n’agasigisigi kasigara,  kenda gukorera muri iyo ndorerwamo n’ubwo ryo riba ridafite abarishyigikiye. Iri ni ryo imiryango ivuga ngo nta bwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda ariko  mu by’ukuri ari ugutera ubwoba kugira ngo ririya bazi neza ko rigamije guteza ibibazo ridahagarikwa.

Wasobanura ute ko umuryango mpuzamahanga udafata nibura  kopi 50 ngo uhe abazi itangazamakuru basobanurire niba biriya byitwa ibinyamakuru. Wakwandika ute ku kintu kimwe gusa imyaka ikaba icumi isaga wandika ku muntu umwe n’ishyaka rimwe gusa noneho ukavuga ko icyo ari itangazamakuru? Ese uwabaza neza abo bakorera iyo miryango, bakubwira ko ugiye iwabo wahasanga ikinyamakuru nk’icyo. Gisohotse rimwe cyakongera? Mbese ubwa mbere bwo nticyahura n’imbwa yiruka? RTLM yari mu Rwanda iriya miryango iriho igihe miliyoni y’abantu yatikiraga iyo miryango yari ikishima ngo mu Rwanda hari ubwisanzure w’itangazamakuru. Muribeshya ubu ntibizagera aho mwifuza. Ayo manota mukangisha abantu bayihorere ariko abaturage babeho neza.
 

ubyumva ute?

No comments found.

New comment