Murengerantwari Theophile! genda Kiliziya gatolika urarumbije!

12/03/2011 21:52

 

Burya koko ngo imboga mbi ntiziva mu nkono,mwese muzi iryo kiliziya gatolika yagushije ubwo abari bayishumbiye bahindutse ibirura bakirara mubo baragijwe bagatsemba,ubu abenshi babarizwa mumagereza(abamaze gufatwa) aho kuvuga ubutumwa,ubundi aho genocide ihagarikiwe inzego nyinshi ziragenda ziyubaka ariko ibya kiliziya gatorika byo ubanza imbwa zarabirwaniyemo kuko amazi akomeje kuba yayandi. Mwese muzi abapadiri muri iyi minsi bigaragaza cyane muri politique igayitse yo guhembera urwango mu banyarwanda kurenza uko bigaragaza kuri altari,maze iminsi nkora ubushakashatsi kuri benshi muri bo none nagirango mbagaragarize umwe muribo uwo ariwe koko:

 Mumaze iminsi mwumva ikintu cyitwa ngo murengerantwariblog gikomoka k’umupadiri yitwa Murengerantwari Theophile niba koko akiri padiri,Ubundi avuka mu muryango w’abana 13 muri abo twavuga nk’ umubikira yitwa Aulea,umuganga (ntibuka izina),Monique(wize  muri INILAK),charlotte,anna,kodo,joakim(wiga muri ULK),type ,Dominic, cadette ucyiga muri secondaire  na Kodo utakiriho. se yitwa Karorero Charles akaba yari Bourgumstre w’icyitwaga commune Gafunzo mukarere ka Nyamasheke k’Ubu,Akaba yarateguye  agashyira no mubikorwa genocide muri iyo commune yarayoboye nako yategekaga akaba yarakatiwe igifungo cya burundu kurubu afungiye muri gereza nkuru ya Mpanga .

Murengerantwari akimara kuba padiri yatangiye gushaka uburyo bwose yafunguza se,ibyo ntibyamushobokeye kuko ibyaha byamuhamaga byari biremereye, byatumye yandikira uwari  visi president w’u Rwanda muri za 2000 Paul Kagame ubwo yari umurezi muri seminari nto ya mutagatifu alloys y’I cyangugu, amusaba kurenganura inzira karengane zifunze harimo na se,ibi ari nako agerageza no kubyumvisha abandi ba padiri bagenzi be bafite imiryango yakoze amahano ya genocide aha twavuga nka Padiri Eugene yiyambaje ariko we kubwo kumenya amarorerwa se yakoze ,amwamaganira kure,nyuma rero yuko urwandiko rwe rudaherewe agaciro kuko byagombaga gukemurwa n’inkiko,yafashe umwanzuro wo guhunga I gihugu. Ariko nambere yuko ahunga hari byinshi bigaragaza ko umurimo we w’ubushumba Atari akiwukora nkuko yabisezeranye. Ibi bigarazwa nukuntu musenyeri  Bimenyimana Jean damascene yahoraga umugaya avuga ko yicururiza imigati,undi akamusubiza agira ati none se bene mama babaho bate?

Aha twakwibutsa abantu ukuntu uyu mugabo afatanije na Padiri Nahimana Thomas tuzabagezaho ibye mu nkuru yacu itaha, barwanyije cyane gahunda yo kuringaniza urubyaro bavuga ngo abantu barimo kubakona ,ngirango iyo Karorero aza kubimenya akaringaniza urubyaro ntabwo Murengerantwari yari kuba yarateshejwe umutwe n’ibibazo by’abavandimwe be,aho yarasigaye yiyambaza agatabi n’ibindi biyobyabwenge atigeze,ndetse akarara aterana ingumi n’ibikuta by’inzu za seminari.

 Ikigaragara umuruho n’ibibazo Padiri Murengerantwari yahuye nabyo nko kurera I douzene y’abana atabyaye n’ipfunwe ryinshi ,yabitewe no kuvukira mu muryango w’abagenocidaire kuko dusanga Atari se gusa wakoze genocide kuko umuryango wo kwa se hafi ya wose  uri muri gereza uzira ibyaha bya genocide.

 

gusa hari ikibazo nenda kwibariza Padiri Murengerantwari ,niba koko ukiri padiri kuko nguheruka uri padiri,ko numva slogan(intero) yawe ari :

“pour la reconciliation et rien que pour la reconcialiation”,nsinjya nsobanukirwa n’ubwo bwiyunge ubwira abanyarwanda,ko amagambo uvuga ari ay’abagenocidaire so yaba yarakuraze kamere ye? Kuko bitabaye ibyo ntabwo wagashyigikiye  ba monseigneur Perrodin n’amateka ye abanyarwanda twese tuzi ashisha buri wese,uyu perrodin akaba afatwa nk’umucurabwenge w’amacakubili yabyaye genocide.

Akandi kabazo gato na kubaza,ko mbona mukanwa kawe habamo gusebya leta iriho mu Rwanda iyi yaba ariyo nyiturano ko yagufashije kurera barumuna bawe bose kugeza ubwo barangirije amashuri yisumbuye ndetse na kaminuza,hatitawe kubyo so yakoze cyane cyane nko kubuza bamwe amahirwe yo kwiga akagerekaho no kubamara?  Reka  ndekere ariko nana bashishikariza kuzakurikira inkuru zanjye zitaha ubwo tuzaba tureba undi muri bane nabashije kwigaho muri aba bapadiri bataye umurongo wa kiliziya gatolika.