NGO IBISA BIRASABIRANA\!!!! (RNC &FDLR)!!

07/03/2011 08:37

 

Nyuma yaho hasokeye icyegeranyo cya UN kigaragaza ibikorwa by’urukozasoni bikorwa n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bahekuye Urwanda muri Genocide yakorewe abatutsi mu 1994, ako kanama kagaragaje ibyaha birimo gufata kungufu abagore n’abakobwa muburasirazuba bwa Congo.

Ibyo rero biratuma dusobanukirwa impamvu nyamukuru ituma bamwe mubagize umutwe wiyita ko urwanya Leta y’u Rwanda (RNC) ugizwe na na Kayumba nyamwasa , Gahima Gerard , Karegeya, Rudasingwa na  Rusesabagina wifatanyije na ziriya nyangabirama za FDLR:

Impamvu ya mbere: Birazwi neza ko bariya bagabo bamwe muribo bazwiho kuba bahuje ingeso zigayitse zo gusambanya no gufata abagore n’abakobwa kugahato: Aho twahera kunyandiko kunyandiko zagiye zinyura mubitangazamakuru bitandukanye no kumbuga za internet zigaragaza abo bagabo mubikorwa nk’ibyo bigayitse:

Urugero ni aho nka Rudasingwa bizwi ko yari  yarafashe bamwe mubana b’imfubyi yiyitiriraga ko arera  ariko mubyukuri bikaba byaragaragaye ko bwari uburyo bwo kubiyegereza ngo abakoreshe mubikorwa by’ubusambanyi.

Ntitwavuga abo dusize Gahima aho bizwi nawe ko yagiye ahunze ubutabera bwamukurikiranagaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imfubyi waruje amutura ikibazo cy’akarengane yagiriwe Gahima yitwaje ububasha yari afite akabanza kumusambanya mbere yuko amukemurira ikibazo.

Ese Kayumba nawe nyuma yo kujujubywa n’urushako rwasabitwe n’iyo ngeso y’ubuhehesi yaba yaragiye kwihimurira kuri ziriya nzirakarengane z’abanye Congokazi??????  yewe ntawmenya ngo ubuze inda yica umugi kandi ngo urubuze inkware ruvumbukana igihuna!! Gusa uwvuga ay’inzuki ubuki ntibwanyobwa!!!.

Ntabwo byaba bitangaje kumva ko inkoramabi zishyirahamwe kuko bafite amateka n’ingeso bahuriyeho!! Yewe ngo koko ibisa birasabirana!!!

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

No comments found.

New comment