NTIBIKWIYE KO ABAPFOBYA GENOCIDE NKA INGABIRE VICTOIRE BABISHIMIRWA!!

15/03/2011 21:21

Bimaze iminsi bigaragara aho bamwe mu bitandukanyije na Leta ku nyungu zabo bwite babyitirira inyungu z’anbanyarwanda ariko muby’ukuri atari inyungu zabo ahubwo ari inda n’ipfobya rikabije rya Genocide yakorewe abatutsi muri mata 1994.

Aha twavuga nk’umwe mubafunze bazira kwamamaza ingengabitekerezo ya Genocide mubanyarwanda ashinyagurira abacitse ku Icumu yumvikanisha anamamaza genocide yita ko yakorewe abahutu aho yemeza ko ngo habayeho double genocide kandi muby’ukuri genocide zabaye ku isi iyo avuga yakorewe abahutu ntaho igaragara.

Ibyo rero bikaba bikomeje kubabaza abanyarwanda kuba arimo guhabwa ibihembo by’iyo ngengabitekerezo ya genocide aho kuri uyu wa 12-3-2011 muri kanada ahitwa Montrea yahawe ibihembo na RIFPD(Réseau international des femmes pour la démocratie et la paix)arikumwe na bamwe mubo bafatanyije umugambi mubi wo gupfobya genocide barimo uwitwa  Perpetua Muramutse and Philomène Nishyirembere gusa ikigaragara nuko ibyo bikorerwa mubwiherero babifashijwemo na bamwe mubazungu babafasha kubaho aho baheze mubuhungiro  ariko nabo bakaba ari abataramenya amabi yabo.

Ibi rero bikaba bikomeje kugaragara nk’ipfobya rikabije rikomeza gukorerwa abanyarwanda  n’abacitse ku icumu by’umwihariko! Ariko  ikigaragara n’uko imbaraga zibarwanya zigihari kandi bazarwanywa kugeza kundunduro!!!