AKABAYE ICWENDE NTIKOGA!

15/03/2011 22:05

 

Wakwemeza abantu ute ko uri mukuri cyangwa se uharanira ukuri nyuma yo kugaragara ko  ikibazo ufite ari kavukire ndetse cyabaye nk’uburozi kugeza aho gifata umuryango wose!!

Mubyukuri ibyagiye biba kuri rudasingwa ntibishobora kumuha amahirwe yo kugira umuntu umwumva nk’umuntu ushakira abandi ibyo yita demokarasi cyangwa se amahoro babuze!!

Rudasingwa yemwe kimwe n’abandi bafatanyije ntako iyi Leta itabakoreye! Ese Rudasingwa ko bizwi neza ko wari umubandi muri univerisite ya makerere wambura uniba ibintu bitanasobanutse ! Ngirango waba wibuka Saga ya REDCOMCX1200 wakoreshaga muburyo bwo guheza no kwiyoberanya ukagera ubwo unitandukanya n’inshuti z’abanya Rwanda mwabanaga muri Uganda  umaze kuba gicibwa usigaye ugenda abantu bakuvuma ugahitamo gucudika na Rich Bahima community muri Uganda .Ngizo za ruswa n’ibindi bitandukanye!!!Gusa icyo uzwiho cyo nuko uri uko ibintu byose bigaragaramo amafaranga ushobora kubikora igihe cyose uziko ushobora kubikora waba wibye cyangwa wishe upfa kuba uyagezeho kandi ibyo biri against humanity!!!!

Ntagitangaje rero kuba warageze muri perezidanse ukiba amafaranga yo kuyisana kuko nubundi kare kose wibaga n'ama Radio aho rero bigaragaza ko warumaze kugwa ivutu wageze mubintu bikagera aho ubirengerwamo !!

Ukaba nanubu ugishaka kuza gusahura igihugu ariko baca umugani mukinyarwanda ngo ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka!!!!

Gusa ikigaragara nuko umwana apfa mw’iterura!!kandi ikizwi nuko “Ingeso ipfa aruko nyirayo apfuye” ibyavuzwe haruguru rero nibindi byinshi byagiye bivugwa ntibikwemerera na gato kuba icyo wifuza kuba cyo!!! 

Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru.

No comments found.

New comment