Thomas + Fortunatus =leprophete.fr => Imvo n’imvano.

20/03/2011 13:21

     

Nkuko nari nabibasezerenyije mu nkuru yange y’ubushize, nakomeje ubushakashatsi kuri bano ba padiri biyambitse uruhu rw’intama rwera kandi ari ibirura ,iyi nshuru nkaba nahisemo kubagezaho ibyaba padiri babili  Rudakemwa Fortunatus na Nahimana Thomas,impamvu yo kubavugira rimwe ni uko kubatandukanya byangoye cyane kuko aba  bagabo bakunze kugaragara mubintu bimwe kuva kera.

Mpereye kuri padiri Nahimana Fortunatus ,yavukiye mukarere ka Nyamasheke mumurenge wa nzahaha ,nyina yitwaga Claudia.Thomas ntabwo yagize amahirwe yo gukurira mu muryango utuje,utanga uburere bwiza kuko akiri muto se yari yarababujije amahoro nanyina wabo ,kuko batasibaga kurara hanze se yabamenesheje;Thomas afite umuryango harimo na mwenese wabaye icyamamare cyane mu nterahamwe bahimbaga Bakame uyu akaba yaraheze mu mashyamaba ya congo.

Thomas  akiri mwiseminari padiri Apolinaire yamutangiye raport yuko agaragarwaho ingeso y’ubusambanyi,bituma iyo sura nkumuntu wari munzira yo kwiha imana abantu benshi bamwibazaho cyane,ubusambanyi bwe si amagambo kuko ,hari abakobwa yagiye atera inda bigasakuza ariko akaba n’umunyamafaranga kuko uko basakuzaga yabahaga amafaranga twavuga nka Marthe . Na nubu aho ari mubufaransa afite umugore  yajyanye amaze kumutera inda  bakabyarana umwana bakamwita  Ritha,aha twakwibaza niba paruwasi ya Notre Dame de la Pointe de Caux  na Saint Philibert de la Lézarde akorera ubu baba bemera umupadiri ufite umugore kuko uyu mukobwa  yateye inda babana nk’umugabo n’umugore?!

Ibi kandi ntibyagarukiye aha kuko byaje no gutuma ashwana na murumunawe  witwa Renzaho Faustin ubwo yateye inda umukobwa amaze kubona ko bikomeye yiyemeza kuri Renzaho,uyu abimenye barashwana amujugunyira wa mugorewe yateye inda  nanubu aho umwe aciye undi yahacisha umuriro,igihamya ni uko bene nyina bandi yabajyanye I burayi asiga uyu renzaho wenyine wituriye I kigali kuri ubu; ibi byose yabikoraga arinako monseigneur Bimenyimana yakomezaga kumwihanangiriza, ibi si amagambo mbifitiye gihamya ushaka ibindi bisobanuro azabimbaze; burya umunyarwanda yaravuze ati mbere yo gutokora ijisho rya mugenzi wawe jya ubanza ukure umugogo muryawe,hari aho Thomas Nahimana(papa Ritha) w’umupadiri  ufite abagore barenze batanu yari gushyira ahagaragara iriya nyandiko yibya minister Joseph?  Ese koko yakurikizaga rya jambo rya Yezu ngo utarabikoze na mutere ibuye? Bibaye aribyo Thomas  yaba yaramuteye ibuye yaranabikoze akanakabya ,umuntu witwa ko yasizwe amavuta y’ubutore!?

Thomas akimara guhabwa ubupadiri  muri  za 1999 akaba yari ari muri komisiyo ya sinodi muri diocese ya cyangugu aho yabanaga na padiri uzwi cyane mu gihugu cy’u Rwanda witwa Rugirangoga Obard  yaje kwikoma amaze kugera hanze nkuko bigaragazwa n’inyandiko ndende imusebya yanditse ,akamwita umwicanyi ruharwa  kandi uyu azwi nk’urugero rw’abapadiri basenga Imana ikabumvira,aha twakwibutsako ariwe mupadiri mujya mwumva w’icyangugu usengera abantu bagakira indwara,ubumuga n’ibindi,icyo yamuhoraga ntakindi ngo ni uko Obard yaje kugaragaza ko adashyigikiye igikorwa cye cyo gushinjura ruharwa Yusouf munyakazi ,watsembye abantu mubisesero,ishangi ubwo yari yateye imbunda ya mitraize akarasa muri kiliziya , I nyarushishi abantu baguye aha hose ntibagira uko bangana, padiri Thomas Nahimana akaba yaragaragaye murubanza rw’iyi nterahamwe ayishinjura.

Yabanje kuba umushumba mukuru wa paroisse hanika  nyuma aza kuba umurezi muri seminali nto ya mutagatifu aloys y’I cyangugu aho we  na Fortunatus Rudakemwa wari rector  wiyo seminali bagaragazaga ibisigisigi by’ingengabitekerezo y’ivangura ikoranye ubuhanga nkuko muri buze kubyirebera muri iyi nyandiko,muti byagenze bite:

Hagisohoka inyandiko z’umucamanza Bourguiel , aba bapadiri  bagaragaje ko bamushyigikiye  nibwo batangiye kuzana mubanyeshuri ibinyamakuru nka jeune Afrique imwe rukumbi yo muri 1994 igaragaza ihanurwa ry’indege ya habyarimana, aha twakwibutsa ko iyi gahunda y’ibi binyamakuru itari isanzwe muri seminali,mugihe president paul kagame yari agiye gusobanura ibyavugwaga kwihanurwa ry’indege,uyu mupadiri Fortunatus yahuruje abanyeshuri bose aho bari bibereye muri etude ngo nibaze bumve uburyo president yisobanura ,aha nanone twakwibutsa ko aricyo gihe iyi seminali yahise igaragara muri raport yasohotse mubinyamakuru byinshi y’ibigo birangwamo ingengabitekerezo ya genocide bitari byarigeze bibaho nyuma y’imyaka itandata yari imaze itangiye ,ibi byabaye nta mwaka ushize aba bagabo(fortunatus Rudakemwa na Thomas Nahimana ) binjiye mubuyobozi bukuru bw’iyi seminali,ubwo namwe murumva icyo bisobanuye.

Fortunatus yaje kwigaragaza nanone uwo ariwe ubwo muri seminari umunyeshuri umwe yakoze expose yise “la mauvaise gouvernance qui reigne au Rwanda” aho yagaragaza uburyo mu Rwanda habayeho double genocide,bityo bamwe mubanyeshuri bagaragaza kutabyishimira barisohokera ,padiri Fortunatus nkumuyobozi wa seminali mukubabaza icyabasohoye ,abumvisha ko babaye ibifura ko bakagombye nabo guhangana nuwo mwana aho kumwima amatwi murumva namwe icyo byari kubyara !

Nyuma y’ibi bikorwa byose ,birumvikana ntabwo byari kubura imbuto byera nibwo haje kuvuka umwuka mubi mubanyeshuri,  biza no kugera kubuyobozi bwa leta, ariko ubuyobozi bubimenya hakiri kare ,uwari prefet wa cyangugu bwana Sheih Moussa Fazir  Harerimana  na monseigneur Bimenyimana Jean Damascene bagiyeyo n’abandi bayobozi  mu rwego rwo kwihanangiriza aba bapadiri mu myitwarire yabo igayitse kuru byiruko rw’u Rwanda,nyuma yiki gikorwa aba bapadiri bimye amahwemo bamwe mubanyeshuri bakajya babajogora mubandi ngo nibajye kubaha amatelephone batunze ,bakoresha babarega  munzego za leta.

 Nyuma yo kubona ko imyumvire yabo yamaganwe,aba bagabo bahisemo kubikomereza hanze y’igihugu ubwo bagiye mu myaka ya 2005 na 2006, kuba kurikirana amakuru yo kuri internet mwaba muzi urubuga rwitwa  leprophete.fr  uru rubuga ni urwaba bagabo bombi,iyo urebye rero ibi rwandikwaho,ukabihuza n’amateka y’aba bagabo usanga rwose ntagitangaza kuko si ibintu bize ejo cg uyu munsi. Nsoza reka ngire utubazo mbaza:

  Kuri Rudakemwa Fortunatus na Thomas Nahimana nagirango mbibarize niba koko mukiri abapadiri,kuko iyo nsoma leprophete.fr nsanga mwarataye umurongo rwose! Kuki mutarekera akazi banyirako (politicians)?

Kuri monseigneur Bimenyimana Jean Damascene,ndibaza niba aba ba padiri ubabara mubasaseridoti ushinzwe boherejwe mubutumwa I burayi? Kuko mbona imvugo zabo zihabanye n’amahame y’ivanjiri itwigisha urukundo,ubumwe,ubworoherane,…

Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru.

Date: 24/08/2011

By: xavier

Subject: truth

ukuri ntiguhishwa. kuratinda ariko kukamenyekana. ntampamvu yo guterana amagambo

Date: 29/07/2011

By: Ukuri

Subject: Kurakiza

Umuntu wese wandika yagombye kubanza akareba niba ibyo yandika bifitiye akamaro abasomyi. Njye ntawe nshijya icya ariko ntanuwo nambika izera kuko byose ari ibyimana yo ireba mu mutima wa buri wese.

Kubumenyi buke niherewe nshobora kuvuga ko mwese ibyo mwandika atari impuhwe mu fitiye igihugu cg se abanyarwanda ahubwo buri wese muri mwe aba afite inyungu hze bwite ashaka kurenge. Mumenye rero neza ko nyuma ya byose buri wese azasarura icyo yabibye. Nimwige ukuri nimukunya mwige kukuvuga mumaze gushishoza igiye cyiza cyo kuvuga.

Nimusabe ubushishozi Imana izabubaha aho kuyobya abo mubeshya ko muyobora.

<< 1 | 2

New comment