TUMENYE FDLR ICYO ARICYO NAHO YAKOMOTSE.

10/03/2011 20:23

FDLR ni umuryango w’abicanyi basize barimbuye imbaga y’abantu mu Rwanda, nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994, ubu ikaba ikambitse mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa Congo, aho ikomeje kurangwa n’intamabara z’urudaca, na gufata abari n’abategarugori ku ngufu.

uyu muryango w’abagizi banabi, washinzwe nyuma ya jenoside yakorewe anatutsi muri Mata 1994, aho abari bamaze gukora iri bara bahungiye mu gihugu cya Repubulika iharanira demukarasi ya congo, bakaba kuva bagezeyo bagenda barangwa n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Kuva muri 2000, bagiye barangwa n’imirwano itandukanye, bibasira cyane cyane ahantu hose hari abanyarwanda, bakabatera, bakabarira inka, n’ibindi byinshi, aho bari bakiri muri AliR. nyuma yahoo gato baje kwishyira hamwe bahurira mu mutwe wa FDLR, ubundi Paul Rwarakabije araabyobora. kuva iki gihe bari bafite ikizere cyo kuzarwana n’ingabo za RPF, bakongera bakigarurira ubutegetsi, ariko ntibyaje kubakundira kuko mu dutero shuma twose bagiye batera baranzwe no gutsindwa.

Ntibyatinze, kuko yaje gucika intege, aho bamwe mu bayobozi babo bakuru bari bamaze kubona aho ukuri guherereye, bagiye bitandukanya nabo bataha mu Rwanda ngo bafatanye n’abandi banyarwanda kubaka igihugu cyabo. muri abo harimo aba bashatse ko igihugu cyigira amahoro, harimo nka Rwarakabije, wiyemeje gutandukana nabo, n’ubwo yariwe kizigenza. hari n’abandi bagiye bamenya ukuri bagataha n’ubu bakiza. urugero rufaruka ni nka Lt. Col. Bisengimana  Abraham, n’abandi bagiye bataha.

 

Muri iyi misi FDLR imaze igihe ihagaze nabi, kubera abari bayigize bakomeje kugenda bitandukanya nayo, uretse ko mu bugizi bwa nabi ho ihagaze uko ibishaka, kuko mu gusahura abaturage, gufata ku ngufu abari n’abategarugori b’aba nyekongo, babigeze kure, ku buryo ubu babarirwa mu bantu bamaze gukora ibyaha byibasira inyoko muntu birenze kamere, ugereranyije n’indi mitwe yitwara kinyamaswa.

Kugeza ubu, uretse umuntu wavuga ko ari we ubakuriye witwa Mudacumura, naho ubundi ntakintu bibitseho, uretse ko muri iyi minsi babonye abandi batera nkunga. umubare munini w’abatera nkunga, ugizwe n’abahoze muri leta y’u Rwanda, bahungiye hanze, kubera ibyaha bari bakurikiranyweho, bakaba bariyemeje kwisunga FDLR mu rwego rwo guhangana na Leta ya Kigali. muri abo hashyirwa mu majwi abantu nka Kayumba, Karegeya, Gahima, Rudasingwa, n’abandi nka ba Rujugiro, umwe mu baherwe b’abanyarwanda. Gusa na Paul Rusesabagina  yitangarije ko bafatanyije nayo.

Gusa abantu bose bakomeje kwibaza ukuntu abiyita ko bahagaritse jenoside bahisemo gufatanya n’abayikoze ngo bahangane na Leta y’u Rwanda. Kugeza ubu abatahuka bose bemeza ko hari ubufatanye budasnzwe hagati ya  FDLR na RNC, hakurikijwe amanama bagenda bitabira. Kuba waraharaniye urugamba rwo kubohora u Rwanda warangiza ukiyemeza kongera gusubiza abantu mu bihe by’intambara, utegura imigambi yo kubatera grenade, nabyo bishobora kuba bigaragaza ko bamaze kubura ubunyarwanda burundu.

Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru.

No comments found.

New comment