Uruhare rwa Paul Kagame mu kubaka u Rwanda rutari urw’amoko

19/03/2011 12:05

 

 

Urugamba rwo kubohoza u Rwanda ingoma y’abicanyi, rwatangiye Ukwakira 1990, aho ingabo zizwi ku izina rya APR zateye u Rwanda ziturutse mu gihugu cy’ Ubugande. Izo ngabo zari zigizwe n’abanyarwanda batandukanye bari bavuye mu bihugu  bitandukanye bari barahungiyemo, zikaba zari ziyobowe na Maj.Gen Fred Gisa Rwigema, waje kuhasiga ubuzima . Maj Gen Fred Rwigema yaje gusimburwa na Maj Gen Paul Kagame, wari ufite akazi katoroshye ko  kuba umugaba mukuru w’ izo ngabo, akaziha umurongo wo kugenderaho aribyo bita discipline mu rurimi rw’amahanga.                                                                                                       Paul Kagame aka kazi yagakoze neza kandi intego nyamukuru yo kubohoza u Rwanda yayigezeho nyuma y’imyaka ine urwo rugamba rutangiye. Muri uru rugamba rutari rworoshye, rwari rwiganjemo no gutabara no kwita ku bari barashegeshwe n’ibikomere by’imipanga n’amacumu n’ubuhiri by’ interahamwe, no gusubiza mu buzima busanzwe ababaga bamaze kubohozwa n’ inkotanyi(abatutsi bacye n’abahutu benshi).                                                                                Uru rugamba rwari rugamije no guhagarika jenocide yari irimo ikorwa mu Rwanda ,amahanga arebera, Paul Kagame n’ ingabo yari ayoboye ntibigeze basubira inyuma cyangwa ngo bacike intege kubera ko bari bazi ko barwanira ukuri. Nk’uko akunze kubyivugira, ukuri iyo guciye mu muriro ntigushya.                                                                                                                                        Iyo abantu bumva ibivugwa ku uwundi muntu ,akenshi ntibahita batekereza ku gusesengura ibivugwa kuri uwo muntu, ngo barebe ibyo yakoze n’ibyo yagejeje ku bandi. Iri rikaba ryaba ipfundo ryo kwibeshya, kubeshya, no kubeshyera abandi.                                                          Kagame yagize uruhare rukomeye mu kubaka u Rwanda, cyane cyane gushaka umutekano w’ igihugu n’abagituye kandi mu gihe gito ugereranyije n’ ibyo igihugu cyari kivuyemo. Aha ndibutsa abantu ko abahutu bishe abatutsi kandi babigambiriye, banabifashijwemo n’abayobozi bariho icyo gihe. Abahutu bagize uruhare muri ubwo bwicanyi bari barabitojwe igihe kitari gito. Genocide irangiye, habayeho akazi katoroshye ko kubanisha abishe n’abiciwe. None abirirwa bavuga nabi Kagame, kuki badaha agaciro gakomeye iki gikorwa cyahereweho kugira ngo hubakwe u Rwanda rushya twibonamo ubu? Ese Kagame iyo aba umwicanyi nk’ uko benshi birirwa babimushinja, yari gusiga nde? Hari abahutu benshi twari turi kumwe, kandi n’ ubu baracyahari nta cyo babaye, ushatse gutemberera imahanga aragenda akagaruka, abandi bujuje amazu akomeye ahantu hatandukanye, barakora business zo mu rwego rwo hejuru mu gihugu no hanze yacyo dore ko n’agafaranga kabo ntacyagahungabanyije, n’ibindi byinshi ntabarondorera uyu mwanya. Ibi ariko iyo mvuze abahutu ntimugire ngo nibo bonyine bakorera business mu Rwanda, nderekana ko gukora business bidasaba ubwoko ubu n’ ubukandi ndabishima cyane.  

  Ese mujya mwibuka  ko we n’abandi banyarwanda benshi  bahunze  igihugu bameneshejwe n’abandi banyarwanda bazira ko ari abatutsi?Iyo aza afite uwo mujinya wo kwihorera byari kuba bimeze bite ubu?Byari kumunanira se gufatanya n’abo bazanye nabo bagakora nk’uko interahamwe zabigenje?Ni uko bari bazi u Rwanda bashaka kubakira abanyarwanda.

Ibi bigaragaza ukuntu Paul Kagame ari umuyobozi ufite aho ashaka kugeza u Rwanda, kandi u Rwanda buri wese yibonamo. Ikindi abantu bamubonaho, ni umuyobozi uzi aho agana, ibi bigatuma nta wundi muntu uwari we wese cyane abanyamahanga bashobora kumuganisha aho bo bifuza, hatagize icyo hamarira abanyarwanda. Iki kikaba ari ikintu cy’ ingenzi abanyafurika benshi bagiye Babura.

Ikindi kintu kimuranga ni umuyobozi uzi gufata ibyemezo, kandi bitari bya byemezo biri mu nyungu ze bwite ahubwo biri mu nyungu rusange z’ igihugu. Ikindi kimuranga ni igitsure no gukurikirana niba amategeko akurikizwa nk’ uko biteganywa. Ibi bigakunda kugaragara iyo akemura ibibazo by’abaturage mu ruhame cyane nk’iyo yasuye abaturage. Ibi bibazo akenshi usanga hari n’abayobozi baba babifitemo uruhare, bakanga kubikemura babinditiranya abaturage, ariko perezida yahagera bigakemuka.

Ibi byose nkaba nsanga ari ibintu by’ ingenzi umuyobozi w’ u Rwanda agenderaho  kandi bimaze kugeza igihugu cyacu ahantu hashimishije.Gusa aha ntawabura kuvuga ko abenshi mu banenga intambwe u Rwanda rumaze gutera ari ba bantu n’ ubundi bafite inenge kuri bo.

Uwo muzasanga atarahunze kubera amakosa ngiye kuvuga aha muzamumbwire:

·         Gusahura umutungo w’ igihugu

·         Guteza umutekano muke

·         Gutoteza bamwe ugatonesha abandi

·         Gutoroka ubutabera

·         Kuba umuhutu w’ umuhezanguni wumva ko atayoborwa na Kagame

·         Uwasize yararimbaguye abatutsi mu 1994

Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru.

No comments found.

New comment