URWISHE YA NKA RURACYAYIRIMO

07/03/2011 12:33

iyi yari kiliziya ya nyamata ubu yahinduwe irimbi ry'abatutsi bazize Genocide

Nubwo imyaka 17 ishize genocide yakorewe abatutsi iraharitswe na FPR inkotanyi zari zirangajwe imbere na Paul Kagame; abari bayiteguye ndetse bakanayishyira mu bikorwa ntago bacitse intege ahubwo muri iyi minsi bakomeje umurego wabo wo gushaka gutegura ubwicanyi bundi, nyamara ntibizaborohera kuberako abanyarwanda bamenye ukuri.
Mbere yuko genocide ikorwa hari habanje igihe cyo gushishikariza abantu ubwicanyi dore ko ariko yateguwe, maze padiri mu kiriziya arabyigisha abakirisitu rubanda nyamwinshi ruramuyoboka ndetse padiri afata iyambere mu gutanga urugero, nibwo aritari zahindutse amaraso, kiriziya zihinduka amarimbi, zirafungwa  izindi zurizwa katerepirari ngo harimo abatutsi.
Muri  minsi ya none rero dore padiri yongeye ku byutsa umutwe ngo yigishe ivangura; nibwo ashinzi urubuga rwa internet kugirango abone aho atangira inyigisho ze, zo kurimbura rubanda dore ko kuri aritali atakiyikozwa!. Sekibi ntaho idahera dore bamwe inyigisho zimaze kubacengera ndabona bashobora kuba bamaze no kubatizwa!  uru rubuga ntirwigisha inkuru ya nyagasani ahubwo rurigisha kurimbura abantu ndetse no kubiba inzangano mu banyarwanda. Ese ubu padiri aracyari umuvugabutumwa bwa nyagasani cyangwa yaba yarabaye umukangurambaga w’ubwicanyi? Ariko ntibitangaje dore ko ariko bakuze iyi ni ingengabitekerezo yabaranze kuva kera, ndetse bakiri no mu rwababyaye ndavuga bakiri mu maseminari wasangaga barangwa n’ivangura rishingiye ku moko. Ariko n’ubundi bajya bavuga ngo amaraso arakurikirana nabo niyo ari kubakurikirana kuko nta mahoro bafite iyo babona amahoro asabye mu rwa gasabo.
Mwambariza se aho baba bagejeje bategura bya bikorwa byabo? Mperutse kumva ngo mu kwezi gushize bari bateguye urujyendo rwo guhirika ubutegetsi bwa leta y’u Rwanda I Kigali ese mwambira niba rwarabaye? Ahaaa! ndabona aba bo bitazaborohera n’ubwo umuterankunga mukuru yasubiye ku ntebe,  ese ubo iyi zone yo izitwa ite?

 

Topic: Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru

No comments found.

New comment